wex24news

Justin Bieber mu byishimo byo kwibaruka umuhungu

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, Justin Bieber n’umugore we Hailey Rhode Baldwin Bieber bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bahise baha izina rya Jack Blues Bieber.

Ubwo Hailey yagaragazaga ko vuba yitegura kwibaruka

Uyu muhanzi yatangaje aya makuru y’uko yibarutse umwana w’umuhungu mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instyagram babarirwa muri miliyoni 290.

Ifoto y'ikirenge cy'umwana wa Justin Bieber

Uyu muhanzi wo muri Canada yasangije abafana be ayo makuru yifashishije ifoto y’ikirenge cy’umwana n’intoki z’umugore we Hailey wasaga n’umuteruye.

Muri Gicurasi, aba bombi nibwo batangaje ko mu gihe cya vuba bitegura kwibaruka ubwo bifashishaga ifoto y’umunyamideli akaba n’umushabitsi w’imyaka 27, Hailey Baldwin imugaragaza atwite.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *