wex24news

Abantu umunani bakekwaho gushakira M23 abarwanyi 

Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafatiye mu Mujyi wa Goma abantu umunani zikekaho gushakira umutwe witwaje intwaro wa M23 abarwanyi.

Meya w’Umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe n’abandi barindwi baturutse mu bice bitandukanye bya Goma no mu nkengero muri teritwari ya Nyiragongo.

Yagize ati “Uru rubyiruko rwo muri Nyiragongo n’urundi rwaturutse muri Majengo, Kasika na Katoy rwemeye ko ari rwo rwambuye umupolisi intwaro mu cyumweru gishize ubwo rwari rwafunze imihanda.”

Kapend yasobanuye ko aba bantu umunani baturutse mu bice bigenzurwa na M23, bajyanwa i Goma no mu bice biyikikije mu gikorwa cyo gushakira abarwanyi uyu mutwe witwaje intwaro.

Tariki ya 17 Kanama, Kapend na bwo yatangaje ko i Goma hafatiwe abantu 16 bakekwaho gukorera ibyaha bitandukanye muri uyu mujyi, barimo abiyita ‘Wazalendo’.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *