wex24news

Abantu 10 bahitanywe n’inkangu

Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza, abantu icumi bahitanywe n’inkangu mu Majyaruguru ya Etiyopiya mu karere ka Amhara mu mpanuka y’inkangu ziherutse kwibasira iki gihugu.

Ethiopia : Abantu 10 bahitanywe n'inkangu; ubuyobozi buteguza umwuzure udasanzwe

Mu mpera z’icyumweru dusoje, Amhara Media Corporation (AMC), yavuze ko nibura abantu 10 bapfuye bazize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye muri ibi bihe.

AMC yavuze ko abantu umunani aribo bakomeretse bikabije kandi barimo kuvurwa.

AMC ikomeza ivuga ko ingo 480 zari zituwemo n’abagera ku 2400 bagize imiryango itandukanye, bakuwe mu byabo muri uku kwezi kubera inkangu ziherutse kuba mu gihugu.

Hatanzwe integuza ko kandi imyuzure mu turere mu turere dutandukanye dushobora kwibasirwa n’imyuzure bityo abaturage basabwa gufata ingamba z’ubwirinzi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo imvura ikabije yatangiye kwibasira iki Gihugu, bikaba biteganijwe ko izakomeza kugeza hagati muri Nzeri.

Raporo y’umuryango w’abibumbye iherutse, gutangaza ko Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Ethiopia (Ethiopian Metrology Institute), cyatanze umuburo ko hari ibyago byinshi by’uko umwuzure uziyongera ndetse ukangiza ibice byinshi by’igihugu”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *