wex24news

Imikino Paralempike iteganyijwe kubera i Paris Jackie Chan mu bazajyana urumuri

Jackie Chan wamamaye muri sinema ni umwe mu bantu 100 bazajyana urumuri rw’Imikino Paralempike iteganyijwe kubera i Paris kuva tariki 28 Kanama kugeza kuya 8 Nzeri 2024.

L'acteur chinois Jackie Chan, aux Los Angeles Britannia Awards (BAFTA), le 26 octobre 2019 à Los Angeles aux Etats-Unis.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro iyi mikino, biteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024 bikazabera muri Stade de France izwi nka St Denis.

Ntabwo bizabera muri Stade de France gusa kuko hazabaho n’akarasisi kazerekeza i Champs-Élysées i Paris mu mujyi rwagati.

Uru rumuri rwageze mu Bufaransa ku Cyumweru, tariki 25 Kanama ruvuye mu Bwongereza, aho iyi mikino yakomotse.

Rwajyanywe na Emmanuelle Assmann wamamaye cyane mu mukino wo kurwanisha inkota (Fencing) y’abafite ubumuga wanegukanye umudali muri iyi mikino.

Iyi mikino igiye kuba nyuma y’ibyumweru bibiri, hasojwe Imikino Olempike nayo yabereye i Paris gusa itaravuzweho rumwe kubera imitegurire yayo.

U Rwanda rurahagarariwe muri iyi mikino, aho ruzahatana muri Sitting Volleyball. Ku Cyumweru, rwatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 (25-18,25-5,25 -10) mu mukino wa gicuti.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri hamwe na Brésil, Canada na Slovenie, ruzatangira rukina na Brésil, ku wa Kane, tariki 29 Kanama 2024.

Si muri Sitting Volleyball gusa kuko na Niyibizi Emmanuel azahatana mu gusiganwa muri metero 1500.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *