wex24news

Zoom yongereye umubare w’abantu bayihuriraho

Urubuga Zoom rwifashishwa mu guhamagara no gukorerwaho inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, rwatangaje ko rwongereye umubare w’abaruhuriraho rubageza kuri miliyoni imwe.

zoom-logo-laptop-9780

Ni amavugurura bivugwa ko yakozwe mu rwego rwo gufasha Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Amerika, aho benshi mu bashinzwe gukusanya inkunga y’ibikorwa bye byo kwiyamamaza bari kwifashisha Zoom cyane.

Mu gihe umuntu afunguye Zoom, imwereka amahitamo menshi y’abantu ashaka ko baza kwitabira icyo kiganiro, agahitamo umubare niba ari ibihumbi icumi, ibihumbi ijana, ibihumbi 250, ibihumbi 500 gukomeza kugeza kuri miliyoni imwe.

Smita Hashim uri mu bayobora urwo rubuga yatangaje ko abategura inama cyangwa ibiganiro ubu bafite uburenganzira bwo guhitamo umubare munini w’abitabira.

Uru rubuga rwa zoom rwongereye umubare w’abarukoresha nyuma y’uko bigaragaye ko ruri gukoreshwa cyane n’abayimamaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bityo rwongera umubare w’abemerewe kuruhuriraho mu gihe kimwe.

Aya mafaranga yishyurwa ni mu gihe cy’amasaha atatu, iyo kirenze Zoom isaba ko umuntu yishyura andi.

Mu gihe umuntu ashaka guhurizaho abantu 10 000 azajya acibwa $9,000, ushaka guhurizaho abantu 50,000 acibwe $15,000 naho ushaka guhurizaho abantu 100,000 acibwe $25,000.

Ibi bije bisanga ubundi buryo Zoom isanganywe bwo kwishyura ku kwezi cyangwa ku mwaka ku bashaka kuyikoresha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *