wex24news

Esperance Lumineska Fuerzina yahawe igihembo na Guinness de Record

Esperance Lumineska Fuerzina w’imyaka 36, umaze gushyira tattoo ku mubiri we ku kigero cya 99.98%, uhuriye mu muhanda agenda ushobora gukuka umutima, ndetse waba ukunze kugira ubwoba ugahita ugwa igihumure nta n’ikintu arakuvugisha.

Kubera izi tattoo ze aheruka guca agahigo muri Guinness de Record nk’umuntu ufite tattoo nyinshi kurusha abandi ku isi.

Uretse tattoo kandi, uyu mugore afatwa nk’umugore wakoze impinduka nyinshi ku mubiri we guhera ku mutwe kugera ku birenge.

Nk’ururimi rwe ururebye ubona yararusatuyemo kabiri ndetse aruhindura umukara kubera imiti yagiye aruteramo yifashishije inshinge.

Yabwiye Guinness de Record ko yishimiye kuba yinjiye mu bantu baciye uduhigo twayo.

Ati “Ndiyumvamo icyubahiro ndetse no gutungurwa kubera kuba umwe mu bagize umuryango wa Guinness de Record. Nakuze nishimira ibitabo byayo ndetse n’abanyaduhigo, ntabwo mbyiyumvisha ubu kuba ndi umwe muri bo. Ni iby’agaciro.”

Esperance yakomeje avuga yumvaga kuba umugore ufite tattoo nyinshi kurusha abandi ku isi, bizabaho ariko ku bw’amahirwe.

Uyu mugore yakubise inshuro mugenzi we Charlotte Guttenberg na we wo muri Amerika aho akomoka, wari usanganywe aka gahigo. Uyu mugenzi we yari afite tattoo ku mubiri we zifite ijanisha rya 98.75%.

Esperance yakuriye mu muryango w’abasirikare. Ubuto bwe yabumaze mu Majyepfo ya Amerika. Yabaye mu Buyapani mu gihe cy’imyaka itatu. Nyuma y’aho na we yinjiye mu gisirikare aho yakoraga mu ishami ry’ubuvuzi, ariko ageze aho afata umwanzuro wo kubivamo.

Esperance Lumineska Fuerzina yatangiye urugendo rwo guhindura umubiri ubwo yari afite imyaka 21. N’ubwo umubiri we hafi ya wose ari tattoo nk’uko bigaragara, avuga ko ataranyurwa agikomeje kugeza igihe azumva bihagije kuri we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *