U Bugereki bugiye kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mpuzamahanga yinjira mu Butumwa bw’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambike (EUMAM Mozambique).
Biteganijwe ko abakomando badasanzwe mu Ngabo z’u Bugereki bo muri Special Warfare Command bazagira uruhare runini muri ubwo butumwa buteganijwe gutangira ku itariki ya 1 Nzeri bukazakomeza kugeza ku ya 30 Kamena 2026.
Ubu butumwa bugaragaza kwagura ibikorwa bya gisirikare by’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambike, nyuma y’icyemezo cy’inama y’ibihugu by’i Burayi muri Gicurasi umwaka ushize cyo kongera igihe cy’ubu butumwa no kongera ingengo y’imari kugera kuri miliyoni 14 z’amayero. Intego z’ubutumwa nazo zaravuguruwe kugira ngo zijyane n’ibibazo by’umutekano bigenda byiyongera mu karere, byahinduye intego yari isanzwe yo gutoza Ingabo za Mozambique hiyongeramo no gutanga ubufasha bwa gisirikare.
Abasirikare b’u Bugereki, ku bufatanye n’izindi ngabo z’i Burayi, bazatanga inama z’ingenzi n’amahugurwa yihariye ku mitwe ishinzwe gutabara byihuse y’Ingabo za Mozambique (QRF). Uru ruhare rushimangira ubushake bw’u Bugereki mu gushimangira uruhare rw’ingabo zayo mu bikorwa mpuzamahanga kandi rugaragaza ubushobozi bw’ingabo zayo zidasanzwe ku rwego rw’u Burayi ndetse n’Isi yose.
Mu 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi watanze inkunga y’inyongera ku gisirikare cya Mozambike ingana na miliyoni 45 z’amayero, kandi hazaba harimo n’ibikoresho n’amahugurwa. Iyi nkunga y’inyongera izana inkunga ya EPF (European Peace Facility) muri Mozambique kuri miliyoni 89€ zose hamwe.
U Bugereki bwatangiye gukorera muri Mozambike kuva mu 2021, nka kimwe mu bihugu icyenda bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byagize uruhare mu bikorwa bigamije kurengera abaturage no kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado nkuko iyi nkuru dukesha military.africa ivuga. Ni mu gihe ariko bizwi neza ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherejwe mu 2021 ari zo zagaruye umutekano mu gihe gito muri iyi ntara nubwo hakiri ibisigisigi by’intagondwa.
EUTM irimo guhugura abasirikare ba Mozambike, muri Werurwe 2022, yarangije guhugura komanyi ebyiri z’Igisirikare cya Mozambike; zavuye mu ngabo zirwanira ku butaka no mu ngabo zirwanira mu mazi.