Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Manzi Sezisoni ukekwaho kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya Billion Traders FX.
Manzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’iyezandonke.
Bwavuze ko Manzi afatangiye n’umugore we, bashinze ikigo cya Billion Traders FX bakajya bahamagarira abantu kuzana amafaranga y’amadorali kugira ngo bayabacuririze yunguke, bazasubizwe igishoro cyabo n’inyungu.
Bwavuze ko Manzi yakiriye amafaranga menshi, bamwe bayanyuzaga kuri we abandi bakayanyuza ku mugore we ariko ibyo yabasezeranyaga ntabikore.
Abasezeranyijwe inyungu bamaze kurambirwa, baganye inzego z’ubutabera ngo zibarenganure.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubusanzwe umuntu ucuruza amafaranga agomba kubiherwa uburenganzira na Banki Nkuru y’Igihugu BNR ariko ko Manzi ntabwo yari afite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manzi ubwo yandikishaga icyo kigo muri Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yavuze ko azavunja amafaranga yahawe nyamara we akora ibyo kuyavunja mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bitari byemewe mu Rwanda.
Yagaragaje ko abashoramari yabizezaga inkuru y’umurengera nk’uburyo bwa ‘double profit package’, aho umuntu yashoraga ibihumbi 10 by’amadolari akaba yazahabwa nibura ibihumbi 20 mu mezi atanu gusa.
Hari ubundi buryo umuntu yashoraga ibihumbi 30 by’amadoral, akabwirwa ko azajya ahabwa nibura 0.8% buri kwezi ariko nyuma y’amezi atanu ugasubizwa ayo yari yarashoye n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kugeza n’ubu ayo mafaranga yashowe yaburiwe irengero mu gihe Manzi we yagaragaje ko amafaranga yafatiriwe mu mahanga.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko tariki 3 Mutarama 2024, Ubugenzacyaha bwandikiye Banki ya Equity Bank buyisaba kureba niba kuri konti ya Manzi haba hariho amafaranga, yemeza ko iyo konti nta mafaranga yari afiteho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura isoko ry’Imari n’imigabane mu Ugushyingo 2022, cyandikiye RIB cyerekana ko Manzi ari gukora ibintu adafitiye uruhushya kandi ko bishobora guteza igihombo ababishoyemo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku igenzura ryakozwe ku wa 2 Mutarama 2024 no ku wa 28 Ukuboza 2023, ryagaragaje ko yaba konti ya Manzi cyangwa iy’umugore we nta mafaranga yari ariho buvuga ko ari ho yakoreye icyaha cy’iyezandonke aho yafataga ayo mafaranga bakayajyana ahandi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushingiye kuri izo mpamvu zikomeye, busaba Urukiko ko rwategeka ko akurikiranwa afunzwe mu gihe dosiye igitunganywa ngo iregerwe Urukiko.
Bwagaragaje kandi ko aramutse afunzwe ari bwo buryo bwatuma atatoroka ubutabera.
Ubwo Manzi yahabwaga ijambo, yahakanye ibyaha byose aregwa, yemeza ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bitandukanye n’imikorere y’ikigo cye yatangije muri 2020.
Yavuze ko mbere y’uko atangiza ikigo, yagiye kwaka uruhushya muri BNR, abwirwa ko nta tegeko rihari ryemera ubwo bucuruzi ariko yemererwa gukora ngo kuko hari hari kwigwa ku buryo hashyirwaho Amategeko abigenga.
Yasobanuye ko mu 2022, abakozi ba BNR na Capital Market basuye icyo kigo cye, bashima imikorere yacyo ariko nyuma y’iminsi mike barahindukira batanga itangazo kuri televiziyo basaba abaturage kwirinda kujya muri iryo shoramari.
Yavuze ko RIB yafunze konti za banki z’icyo kigo mu Ugushyingo 2022, igafungirwaho arenga ibihumbi 990 by’amadorali bigatuma yisanga mu bihombo.
Manzi yavuze ko ibyo akora atari ibihimbano cyangwa uburiganya kuko ibimazemo imyaka icumi, agasaba ko yahabwa ubutabera kugira ngo Abanyarwanda afitiye amafaranga bayasubizwe.
Yavuze ko akorana n’Ikigo cya Ice Markets cyo muri Australia muri uwo murimo yakoraga ariko nacyo cyaje gufatira amafaranga arenga miliyoni 2,5 y’amadorali nyuma y’uko atangiye gukorwaho iperereza.
Yavuze ko afunguwe agakomeza gukurikirana amafaranga ye yafatiriwe, byatuma abo afitiye amafaranga bishyurwa.
Yagaragaje ko kugeza mu Ukuboza 2023 yari amaze kwishyura arenga 70% by’igishoro cy’amafaranga yari yarahawe n’abaturage.
Yavuze ko kwizeza abantu inyungu zifatwa nk’umurengera ari uko yabonaga ari ibintu bishoboka.
Yavuze ko gukomeza gufungwa nta nyungu Abanyarwanda babigiriramo kuko ikigo bakorana cyo muri Australia cyafatiriye amafaranga ye, kizayarekura ari uko ibibazo afite mu nkiko z’u Rwanda gikemutse.
Me Zawadi Sylvere umwunganira na we yemeje atazatoroka ubutabera, asaba Urukiko ko rwategeka agakurikiranwa ari hanze.
Icyemezo cy’Urukiko kizatangazwa ku wa 28 Kanama 2024