wex24news

Kenya yimuriye imikino yayo muri Uganda

Kenya ni kimwe mu bihugu bidafite ikibuga na kimwe cyujuje ibisabwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kugira ngo bibereho imikino mpuzamahanga.

img

Byatumye imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, itagomba kuhabera ahubwo iki gihugu kigomba gushaka ahandi cyajya cyakirira.

Kugeza ubu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya (FKF) ryagiranye ibiganiro n’iryo muri Uganda (FUFA) kugira ngo ritizwe ikibuga cyaberaho imikino iteganyijwe muri Nzeri 2024.

Iki ni igihombo gikomeye cyane kuri Harambee Stars ifite imikino ikomeye irimo uwa Cameroun iheruka gutwara Igikombe cya Afurika yagombaga kubona abafana benshi bayishyigikira iwayo.

Kenya izahura na Zimbabwe mu mukino uteganyijwe ku wa 4 Nzeri, ihite ijya gusura Namibia ku ya 10 Nzeri 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *