wex24news

Mu nsengero 14 094 zagenzuwe 306 zizasenywa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu bikorwa Leta imazemo iminsi yagenzuye insengero 14 094, muri zo izigera kuri 306 ntizizongera gukora kuko zizasenywa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yumvikanishije ko izo nsengero zizakurwaho ntizongere gukora kuko byagaragaye ko zitujuje ibisabwa kandi kubera imiterere yazo zishobora gushyira mu kaga abazisengeramo.

Yagize ati: “Uyu munsi ubugenzuzi bwakozwe ku nyubako yitwa urusengero. Kugeza ubu twangenzuye inzu zisengerwamo 14 094, hari abafite ibibazo binyuranye, harimo izigaragara ko zidashobora kongera gukorerwamo bitewe n’aho ziherereye.

Izo ni zo zigomba kuhava bitewe n’uko ahantu ziri ziri mu manegeka. Harimo izirengera 600, muri zo 306 ntabwo wakongera kuzikoreramo na banyirazo barazizi, muranavugana bakavuga ngo ndumva nazategereza nkubaka inzu nashyiramo abantu ijyanye n’icyerekezo.”

MINALOC ivuga ko kuvuga ko inzu zisengerwamo inyinshi zafunzwe bitavuze ko hari ikibazo kiri hagati ya Leta n’amadini, kuko ni inzu yitwa urusengero yafunzwe kandi amadini n’amatorero yujuje ibisabwa arahari arakora kandi ntawigeze ayafunga.

Ku rundi ruhande Musabyimana yavuze ko hari n’ahandi hantu hagera ku 110 hashobora gushyira mu kaga abahasengera harimo ubuvumo, imisozi n’ahandi na ho hafashwe icyemezo ko hafungwa burundu.

Ati: “Mu bugenzuzi bwakozwe hari ibice bibiri birimo ahantu hitwa inzu zisengerwagamo (urusengero) ndetse hari n’ahasengerwa hatari n’inzu murabizi ko hari Abanyarwanda basengeraga mu misozi, ahantu hari amazi hari ubuvumo, ibitare, ibintu byinshi twitaga ubutayu, ukumva inkuba yakubise abantu wajya kureba ugasanga ni ahantu hateye ikibazo.”

Yunzemo ati: “Tumaze kubona ahantu 110 mu Gihugu twumvikanye ko aha hantu tuhafunga, kuko nta kintu na kimwe gishobora kurinda abantu gihari”.

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda Musenyeri Dr Mbanda Laurent, yavuze ko na bo nk’abanyamadini bemera ko hari abasenga mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse ugasanga n’abasengera mu nyubako zitajyanye n’igihe.

Ati: “Kuko nanjye mfite ahantu hariya za Bumbogo nagiye kuhasura ndi kumwe n’abakirisito dusanga hadakwiye urusengero, ngarutse nsanga amarangamutima y’abo bantu, utababwira ngo nimuzamuke mwigire haruguru mujye mu rusengero ngo babyemere, ubwo ni ukwigisha.”

Musenyeri Mbanda ahamya ko umuti urambye kuri icyo kibazo ari imikoranire ihamye y’inzego ndetse n’abanyamadini n’amatorero bakisuzuma ubwabo uburyo bakemura ibibazo bibugarije. 

Image

MINALOC ivuga ko igikorwa cyo kugenzura abasenga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda kizagikomeza, ikaba yaburiye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bw’imisengere itemewe ko na bo barimo kugenzurwa ku buryo uzakora ibigize icyaha azakurikiranwa.

Mu minsi ishize ni bwo MINALOC yasohoye urutonde rw’amadini n’amatorero 43, yahagaritswe burundu mu Rwanda. Ni nyuma yo kugenzura bagasanga ubutumwa babwira abayoboke bayo bubayobya aho kububaka.

Ni mu gihe kandi hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rufunga insengero zitujuje ibisabwa aho izo inzu zisengerwamo ibihumbi 8 zamaze gufungwa. 

Icyakora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itanga icyizere ko hakirimo kugenzurwa niba ibyo zisabwa kuzuza zarabikoze  kugira ngo zongere zemererwe gukora nk’uko byashomangiwe mu kiganiro na RBA. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *