wex24news

U Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano mu bya serivisi z’igorora

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024 Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na serivisi z’igorora.

Image

Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano Dr Biruta Vicent, mu gihe Sierra Leone yahagarariwe na Minisitiri w’Umutekano wayo Maj. Gen. (Rtd) David Tamba Ocil Taluva.

U Rwanda na Sierra Lewone basanzwe bafitanye umubano ndetse  bemeye gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abaturage bahabwe amahirwe angana.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yari mu Rwanda aho yakiriwe mu biro bya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro ndetse basinyana amasezerano agamije gushimangira umubano, gusangira ubunararibonye ndetse no kunoza imikoranire.

Si ibyo gusa kuko u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye  amasezerano arimo gukuriraho viza abafite pasiporo z’Abadipolomate n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *