wex24news

Isiganwa ‘Umusambi Gravel Race’ rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Isiganwa rizwi nka ‘Umusambi Gravel Race’ risanzwe rikinirwa mu mihanda y’igitaka, rigiye kuba ku nshuro ya kabiri mu Rwanda nyuma yuko ribaye umwaka ushize.

Amagare: Hagiye gukinwa isiganwa ryihariye ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda

Ni isiganwa ritegurwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) na Rwanda Wildlife Conservation Association.

Iri siganwa ribaye ku nshuro ya kabiri rifite umwihariko wo kuba rinyura mu mihanda y’igitaka, rizakinwa ku Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024 mu Turere twa Gicumbi na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni isiganwa rinyura mu mihanda izengurutse igishanga cya Rugezi gikora kuri utu Turere twombi kigaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima byiganjemo imisambi n’izindi nyoni z’ubwoko bwinshi.

Iri siganwa ubwo riheruka gukinwa umwaka ushize, mu bagabo ryegukanywe na Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportif y’i Rwamagana, ndetse na Nirere Xaverine waryegukanye mu cyiciro cy’abangavu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *