wex24news

abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu Mikino Paralempike basuwe na Amb. Nkulikiyimfura

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François, yasuye Ikipe y’u Rwanda muri “Village Olympique” i Paris, ayifuriza amahirwe mu Mikino Paralempike izatangira ku wa Gatatu.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, aho yahuye n’abahagarariye u Rwanda mu mikino ibiri; muri Sitting Volleyball y’abagore no gusiganwa ku maguru.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, Dr. Mossad Rashad, yashimye igikorwa cya Ambasaderi Nkulikiyimfura wabashyigikiye.

Ati “Bameze neza kandi biteguye gutungura andi makipe bazahura. Bagize imyitozo myiza kandi kandi bazatsinda amakipe by’umwihariko ku mukino wa mbere. Ndashaka kuvuga ko kuba Ambasaderi yaje kubashyigikira ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bose babashyigikiye.”

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bari bahagarariwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga, Murema Jean Baptiste, bahaye Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa impano y’urwibutso rw’uko bahageze.

U Rwanda ruri mu Itsinda rya Kabiri na Brésil bizahura mu mukino wa mbere ku wa Kane, Canada na Slovénie, mu gihe mu Mikino Ngororamubiri ruhagarariwe na Niyibizi Emmanuel uzasiganwa ku maguru muri metero 1500.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *