Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa, yamenye amatsinda aherereyemo mu mikino y’Igikombe cy’Afurika iteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo tariki 2 kugeza 14 Nzeri 2024.
Mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatatu hamwe n’Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Itsinda rya kabiri ririmo Misiri, Angola, Uganda na Nigeria, mu gihe irya mbere rigizwe na Mali, Cameroun, Côte d’Ivoire na Sénégal.
Mu bakobwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Afurika y’Epfo, Tunisie na Cameroun. Irya kabiri ririmo Mali, Maroc, Zambia na Angola, mu gihe irya mbere rigizwe na Misiri, Zimbabwe, Uganda na Nigeria.
Aya makipe y’igihugu amaze iminsi yitegura kuva yava muri Uganda mu mikino ya Karere ka Gatanu aho yakuye itike nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu byiciro byombi.
Mu Rwego kwitegura neza iyi mikino ingimbi z’u Rwanda bongeyemo abakinnyi bashya barimo Rushema Jayden, Kayijuka Dlyan Iranzi Christian na Sean Mwesigwa.
Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 12, amakipe azaba abiri ya mbere azabona itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 “FIBA U19 Basketball World Cup”, kizabera i Lausanne mu Busuwisi, muri Kamena 2025.