Umuhanzikazi w’umunyabigwi, Mariah Carey, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha Nyina n’umuvandimwe we mukuru bose bitabye Imana ku munsi umwe.
Urupfu uko rusa kose rutera agahinda gusa birushaho iyo ubuze abawe icyarimwe bose bagapfira ku munsi umwe. Ibi nibyo byabaye ku muhanzikazi w’icyamamare Mariah Carey ufite amateka akomeye mu muziki wo muri Amerika amazemo imyaka irenga 30.
Amakuru y’urupfu rwa Nyina w’uyu muhanzikazi witwa Patricia Carey n’umuvandimwe we mukuru witwa Alison Carey, yatangiye kuvugwa mu mpera za Weekend irangiye ku mbuga nkoranyambaga ubwo byavugwaga ko bombi bapfiriye umunsi umwe.
Nyamara nubwo iyi nkuru yari ibabaje ntibyabujije bamwe gushinyagurira Mariah Carey bavuga ko ariwe nyirabayazana y’urupfu rwa Nyina na mukuru kuko bavugaga ko ‘yabatanzemo igitambo mu muryango wa Illuminati’ uvugwaho gukorana na Satani ubamo ibyamamare n’ibikomerezwa.
Icyakoze nubwo ibi byari bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, nta n’umwe wo mu muryango wabo wari wakemeje aya makuru kugeza mu ijoro ryashize ubwo uyu muhanzikazi yabyemezaga mu kiganiro yagiranye na People Magazine.
Mariah Carey yagize ati: “Umutima wanjye wacitsemo ibice ubwo nitabaga telefone imbwira ko mama yitabye Imana, hashize amasaha make nitegura kujya kumureba aho yapfiriye nitabye indi telefone imbwira ko na mukuru wanjye yapfuye. Nahoze mbizi ko rimwe urupfu ruzatwara umubyeyi wanjye ariko sinarinzi ko rwatwara Mama na mukuru wanjye icyarimwe. Ntabwo numva ko nahita ntangaza icyo bazize aka kanya gusa ndasaba ko abantu bubaha umuryango wanjye bakarekera gutangaza ibihuha ku rupfu rwabo”.
Nubwo Mariah Carey yirinze gutangaza icyo bombi bazize, TMZ ivuga ko hari amakuru avuga ko nyina yazize impanuka gusa icyo mukuru we yazize ntabwo kiramenyekana.