wex24news

MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta 

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, igaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza, mu gihe abahungu batsinze neza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB giherereye i Remera kuri uyu wa 27 Kanama 2024.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111. 249 n’abahungu 90.772.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

Amasomo batsinze cyane ni siyansi n’Ikinyarwanda, mu gihe Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga mu Mibare ndetse n’Icyongereza.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

Ni ibizamini byakozwe n’abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n’abahungu 63.294.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko muri rusange abenyeshuri bakoze neza, agaragaza ko amasomo nk’Ubugenge, Ubutabire, n’Ibinyabuzima aribyo bikeneye gushyirwamo imbaraga kuko batabitsinze ku rugero rushimishije.

Ati “Iyo dukora ibizamini ntabwo tureba abanyeshuri gusa n’amashuri gusa niyo mpamvu tuba dukora iyi mibare kugira ngo turebe neza uko abanyeshuri bacu bakoze ngo tunarebe ahashyirwa imbaraga.”

Mu batsinze bava mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye uko ari 137052 muri bo aboherejwe mu mashuri y’ubumenyi busanzwe bagize 52.8%, aboherejwe mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro ni 40.5%, mu gihe aboherejwe mu mashuri nderabarezi TTC ari 4.7%, aboherejwe mu ibaruramari bagize 1.8% naho abazajya kwiga amasomo arebana no kwita kuri gahunda z’amashuri y’incuke ni o.2%.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *