wex24news

Musanze FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa 

Musanze FC yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) isaba ubutabera ku karengane yakorewe ubwo yangirwaga igitego n’umusifuzi Ndayisaba Saidi mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 ku wa Mbere kuri Kigali Pele Stadium.

Image

Ku munota wa 15 w’uyu mukino Musanze FC yahise ibona igitego cyinjijwe na Kwizera Tresor ariko umusifuza wa kabiri kuri uyu mukino, Ndayisaba Saidi, amanika igitambaro avuga ko yabanje kurarira.

Benshi bagize amatsiko yo kumenya neza niba iki gitego cyinjiye mu buryo budasobanutse ariko amashusho yafatiwe ku mukino agaragaza ko habayeho amakosa y’umusifuzi.

Mu ibaruwa ya Musanze FC bavuga ko n’igitego cya AS Kigali cyinjiye mu izamu gitsinzwe na Ndayishimiye Didier yabanje gukorera ikosa umukinnyi wabo Salomon Adenyika, umusifuzi wo hagati Murindangabo Moise akaryirengagiza.

Musanze FC yasabye FERWAFA gufatira ibihano bikomeye abo basifuzi kubera amakosa akomeye bakoze. 

Gutakaza uyu mukino byashyize Musanze FC ku mwanya wa 11 n’inota rimwe cyane ko yari yanganyije umukino ubanza yari yakiriwemo na Muhazi United igitego 1-1.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *