wex24news

u Budage bugiye gusubiza abimukira iwabo

Chancélier w’u Budage, Olaf Scholz, kuri uyu wa 26 yatangaje ko iki gihugu kigiye kwihutisha gahunda yo kwirukana abimukira bakigezemo mu buryo butemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyaha bitandukanye nk’ibimaze iminsi bikorwa.

German Chancellor Olaf Scholz has joined TikTok.

Ibi yabivuze nyuma y’aho umwimukira waturutse muri Syria n’abandi bataramenyekana bagabye igitero mu mujyi wa Salingen, cyapfiriyemo abantu batanu, umunani bagakomereka. Hari ku mugoroba wa tariki ya 23 Kanama 2024, ubwo uyu mujyi waberagamo igitaramo.

Ibinyamakuru byo mu Budage byavuze ko uyu musore w’imyaka 26 yageze muri iki gihugu mu 2022, kandi ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ari wo ushobora kuba waramuhaye amabwiriza yo kukigaba.

Scholz wari muri Salingen yagaragaje ko yarakajwe cyane n’iki gitero, agira ati “Ndarakaye kubera iki gikorwa. Abagikoze bagomba kubihanirwa cyane rwose, hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo bitazongera kuba mu Budage.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko guverinoma izakomeza kohereza abimukira mu bihugu baturutsemo, kandi ko izashyiraho itsinda ryihariye rizakorana n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kugira ngo bakemure ikibazo cy’abinjira badafite ibyangombwa.

Uretse gukumira abimukira batemewe n’amategeko, Scholz yanavuze ko guverinoma izakaza amategeko yerekeye gutunga intwaro.

Friedrich Merz Umuyobozi w’ishyaka CDU (Christian Democrats) yanenze politiki y’abanjira n’abasohoka mu Budage, ati “Ibi n’ubuswa cyane. Njye ndasaba ko habaho guhagarika kwakira impunzi zituruka mu bihugu bifatwa nk’ibidatekanye nka Syria.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *