wex24news

Ikipe y’Igihugu yatakaje umukino wa gatatu

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball mu ngimbi gikomeje kubera mu gihugu cya Tuniziya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa gatatu.

Kubera ubushyuhe buba muri iki gihugu, abakinnyi ababa banywa amazi banihanagura buri kanya

Nyuma yo gutsindwa na Algeria ndetse na Morocco, ingimbi z’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 zongeye gutakaza undi mukino nyuma yo gutsindwa na Tuniziya yari murugo amaseti 3-0 (25-19, 25–16, 25-21).

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Ntawangundi Dominique, avuga ko gutoza abana cyane iyo ari irushanwa ryabo rya mbere abakinnyi bagenda bakurira mu irushanwa.

Ati: “Iyo utegura ikipe y’abana nk’iyi mu irushanwa nk’iri cyane iyo ari ubwa mbere, abana bagira igihunga n’ubwoba ariko uko irushanwa rijya imbere bakagenda bamenyera ari nabyo mubonye uyu munsi ko hari icyahindutse ndetse nizera ko no mu mikino isigaye nabwo hari ikizahinduka”.

Nyuma y'umukino amakipe yombi yafashe ifoto rusange

Mu mboni z’umunyamakuru, umunsi ku munsi urabona ko abakinnyi barimo gukurira mu irushanwa, ugendeye nko kuri uyu mukino bakinnyemo na Tuniziya, ubona ko bari batinyutse bagabanyije amakosa ndetse banatsinda amanota ugereranyije n’ikipe bakinaga iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa cyenda (15h00) ku isaha yo muri Tuniziya bikaza kuba ari saa kumi (16h00) ku isaha y’i Kigali, aho u Rwanda ruri bucakirane na Misiri mbere yo gusoreza kuri Kenya ku munsi wejo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *