Umuhanzi wo muri Kenya Bien Aime wamenyekenye cyane mu itsinda ry’umuziki rya Sauti Sol, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Kenya utezwa n’urubyiruko, avuga ko baramutse bafite Perezida Kagame nta kibazo baba bafite.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari ageze i Kigali mu ruzinduko rugamije gutunganya indirimbo afitanye na Bruce Melodie.
Ubwo yari abajijwe icyo abahanzi bakora mu guharanira amahoro n’umutekano wa Kenya bivugwa ko wahungabanyijwe n’urubyiruko rwiyita aba Gen-Z, Bien Aime yasubije ko Kenya ari Igihugu gifite umutekano.
Ati: “Kenya ni Igihugu cy’amahoro, ndashaka ko abantu bamenya ko Kenya ari Igihugu cy’Amahoro ahubwo Guverinoma ntabwo ikora ibyo isabwa, muratekereza ko tuyoborwa na Kagame twaburana? Ahubwo ndumva twakwibaza ngo ni iki Guverinoma yakora igaha Gen-Z (urubyiruko) uburyo bwo kugaragazamo impano zabo, ibitekerezo byiza, bikabafasha kwaguka mu buryo bwose ku buryo byabageza ku rundi rwego.”
Avuga ko afata u Rwanda nk’aho ari iwabo ha kabiri, kuko n’iyo abantu bamubonye bavuga ko agaragara nk’Abanyarwanda.
Ati: “Iyo abantu babonye izina ryange bavuga ko ndi Umunyarwanda, iyo abantu bambonye hirya no hino ku Isi abambonye bambwira ko nsa n’Abanyarwanda, kandi n’iyo mpaje nakirwa neza cyane, nkunda ibyo kurya byaho, nkunda umuziki waho ndetse n’abahanzi baho.”
Abagize itsinda rya Sauti Sol batangaje ko bahagaritse gukorana nk’itsinda mu mwaka wa 2023, ari na bwo Bien Aime yahisemo gukomeza umuziki wenyine.