wex24news

yikomye abamunenga ko yafashe icyemezo cyo kutazigera abyara

Umukinnyi wa filime akaba n’icyamamare mu mukino wa ‘Catch’, John Cena, warahiriye kutazigera abyara na rimwe, yikomye abantu banenga iki cyemezo cye ndetse ahishura ikihishe inyuma yo kudakunda abana kwe.

John Cena attends Universal Pictures Presents The Road To F9 Concert and Trailer Drop on January 31, 2020 in Miami, Florida. (Photo by Alberto E. Tamargo/Sipa USA) (Newscom TagID: sipaphotosten464954.jpg) [Photo via Newscom]

John Felix Anthony Cena umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe ku rwego mpuzamahanga, akaba yaraciye ibintu mu mikino yo kumvana imbaraga ya ‘Catch’, ni umwe mu bagabo bahisemo kutazigera babyara.

Ibi byamukozeho mu mwaka wa 2019 ubwo Nikki Bella wari umukunzi we yahagarikaga ubukwe habura ukwezi gusa ngo bube nyuma yaho John Cena yanze kuva kw’izima ku cyemezo yafashe cyo kutabyara.

Ku bakurikira amakuru ya John Cena barabizi ko ari inshuro nyinshi akunze kunengwa ku mbuga, yewe n’ibinyamakuru byagiye bisohora inkuru zigaruka ku mwanzuro we, yewe hari n’abavuga ko impamvu yatandukanye na Nikki Bella ari uko yasamye inda ye maze akamutegeka kuyikuramo.

Ibivugwa kuri John Cena wanze kubyara ni byinshi, ari nayo mpamvu yongeye kubigarukaho mu kiganiro ‘Club Shay Shay’ kinyura kuri YoutTube gikorwa na Shannon Sharpe wahoze ari umukinnyi ukomeye wa ‘football’ y’abanyamkerika.

John Cena uri kuzenguruka mu binyamakuru yamamaze filime ye nshya yitwa ‘Jackpot!’, yagarutse ku kuba abantu bamunenga ko yanze kubyara. Ati: ”Maze kurambirwa abantu bavuga ko ndi umuntu mubi kuba naranze kubyara. Ubuse ibibazo byose biri mu buzima kwanga kubyara nicyo kibazo kiruta ibindi?

Yakomeje ati: ”Kuba narafashe uyu manzuro n’uko aribyo nashakaga kandi nabikoze maze igihe mbitekerezaho. Abantu bakwiye kurekeraho kuncira urubanza kuko ubu ni ubuzima bwanjye. 

Kuba nabyara cyangwa simbikore byose ni uburenganzira bwanjye, aho kuba umubyeyi mubi nabireka. Kuki batagaya ababyeyi batita ku bana babo ahubwo bakagaya njyewe utabafite?”

Yasoje avuga ko yagize amahirwe yo guhura n’umugore we Shay Shariatzadeh barushinze mu 2020, akamwemerera ko batazabyara. Yagize ati: ”Nagize amahirwe mpura na Shay duhuje imyumvire. Turishimye uko ubuzima bwacu bumeze nta mwana uburimo kandi ntekereza ko ari ko bizakomeza”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *