wex24news

Kevin Kade yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na Jasinta Makwabe

Nyuma y’iminsi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hacicikana inkuru z’uko Kevin Kade yaba asigaye akundana n’umunyamideli Jasinta Makwabe, uyu muhanzi yabishyizeho umucyo ahamya ko nta rukundo rwigeze ruba hagati yabo.

Ni inkuru yatijwe umurindi n’amafoto Jasinta Makwabe yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Kevin Kade ndetse hari n’aho uyu musore amukikiye.

Uretse aya mafoto, mu minsi ishize ubwo uyu mukobwa yari mu Mujyi wa Kigali, hari amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bari gutemberana muri Kigali Convention Center byongera gushimangira ko baba bakundana.

Kevin Kade yagize ati “Abantu batekereje ko nshobora kuba nkundana na Jasinta Makwabe nyamara nta wundi mubano dufitanye uretse kuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo yanjye gusa.”

Kevin Kade yavuze ko bitari gushoboka ko yakundana na Jasinta Makwabe kuko igihe byavugwaga yari afite umukunzi kandi bari bameranye neza.

Jasinta Makwabe agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben bafatanyije na Element Eleeeh.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *