Mikel Merino Zazón, w’imyaka 28, akina hagati mu kibuga, yamaze kuva muri Real Sociedad, yerecyeza mu ikipe ya Arsenal, atanzweho akayabo ka miliyoni 37 n’igice z’Ama-Euros.
Mikel Merino, wari umaze imyaka 6 muri Real Sociedad, ikipe ibarizwa i Donostia-San Sebastian, ho muri Espagne, yabanje gutangwaho miliyoni 32 n’igice z’ama Euros, andi miliyoni 5 z’ama Euros yo azagenda yongerwaho nyuma.
Mikel Merino, wasinyiye Arsenal amasezerano y’igihe kirekire, angana n’imyaka 5, ishobora no kongerwaho undi mwaka umwe, azajya yambara nimero 23 muri iyi kipe ya Arsenal, ibarizwa mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, Umurwa mukuru w’Ubwongereza.
Mikel Merino si ubwa mbere araba akinnye mu gihugu cy’Ubwongereza, dore ko yigeze gukinira ikipe ya Newcastle United hagati ya 2017 na 2018, ndetse akaba agiye kongera gukinana na Martin Ødegaard, Captain w’ikipe ya Arsenal, cyane ko muri 2019-2020 bari bari kumwe mu ikipe ya Real Sociedad.
Mikel Merino, wifuzwaga cyane n’andi makipe y’iwabo muri Espagne, arimo Atletico Madrid na FC Barcelone, byarangiye ahisemo kujya muri Arsenal, nyuma yo kuganira n’umutoza w’iyi kipe, Umunya Espagne Mikel Arteta, akamwumvisha ko bagomba gukorana.