wex24news

AS Kigali y’Abagore yabonye umutoza w’agateganyo

Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umutoza mukuru wa yo, ikipe ya AS Kigali Women Football Club yungutse umutoza mukuru w’agateganyo.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yagize ibibazo by’amikoro byanatumye itakaza ibikombe bibiri (Icya shampiyona n’icy’Amahoro) byegukanywe na Rayon Sports WFC.

Kubera iyi mpamvu, abayobozi bamaze kwemeza ko Safari Mustafa watozaga abanyezamu ba yo, ari we ugomba kuba afashe inshingano zo kuyitoza nk’umutoza mukuru mu buryo bw’agateganyo.

Biteganyijwe ko ejo ku wa Kane Saa saba z’amanywa, AS Kigali WFC izatangira imyitozo itegura umwaka w’imikino 2024-25. Mu minsi mike iri imbere, iyi kipe izakina na Rayon Sports WFC mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Coupe).

Ni ikipe kandi yatakaje abakinnyi bari inkingi za mwamba za yo, nka Ukwinkunda Jeannette, Kayitesi Alodie, Nibagwire Libellée, Ndakimana Angeline n’abandi.

Iyi kipe kandi yanamaze guhindura Ubuyobozi, ubu iyoborwa na Shiraniro Jean Paul wasimbuye Twizeyeyezu Marie Josée.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *