wex24news

Miss Naomie yatangaje igihe ubukwe bwe buzabera

Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yatangaje ko azakora ubukwe na Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.

Itariki y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umukunzi we ayitangaje nyuma y’uko muri Mutarama 2024 yambitswe impeta na Michael Tesfay.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze igihe cy’amezi ane.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi, Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *