wex24news

Ikipe y’Igihugu iri mu mwiherero yakoze imyitozo ya Yoga

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bari mu mwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, bakoze imyitozo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku bwonko n’amarangamutima bya muntu.

Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), iyi myitozo ya Yoga, yakozwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024.

Amafoto yashyizwe hanze na FERWAFA imaze iminsi isangiza abantu bimwe mu bikomeje kuranga abakinnyi b’Amavubi mu mwiherero, agaragaza aba bakinnyi bari gukora iyi myitozo ya Yoga, aho baba bicaye mu busitani, banyuzamo bakanaryama nk’uko iyi myitozo isanzwe ikorwa.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu batangiye umwiherero ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, aho yatangijwe n’abiganjemo abasanzwe bakina imbere mu Gihugu.

Bari mu mwiherero wo kwitegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Nigeria na Libya, irimo uzakinwa tariki 04 Nzeri 2024, aho u Rwanda ruzaba ruhura na Libya i Tripoli.

Nanone kandi tariki 10 Nzeri 2024, mu mukino wa kabiri, u Rwanda ruzahura na Nigeria kuri Sitade Amahoro i Remera mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *