wex24news

Dangote ntakiri umuherwe wa mbere muri Afurika

Johann Rupert, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, umwanya yakuyeho umunyanigeriya Aliko Dangote nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index.

Rupert ufite kompanyi iri mu zikomeye ku Isi, Richemont, icuruza ibintu by’agaciro birimo imirimbo n’imyambaro bihenze nka Cartier na Montblanc. Umutungo we bivugwa ko wazamutse ukava kuri miliyari 1.9 ugera kuri miliyari 14.3 mu madorali ya Amerika.

Ibi byatumye kugeza ubu azamuka ku rutonde rw’abaherwe ku Isi, aho ari ku mwanya w’147, akaba yaraje imbere ya Aliko Dangote imyanya 12 yose. Ndetse bituma aba umuntu utunze amafaranga menshi ku mugabane wa Afurika.

Bloomberga ivuga kandi ko umutungo wa Dangote wagabanutseho miliyari 1.7 mu madorali muri uyu mwaka gusa, bituma agira umutungo rusange ubarirwa muri miliyari 13.4 mu madorali ya Amerika.

Bivugwako ibibazo by’ubukungu butifashe neza muri Nigeria, byabaye intandaro yo kugabanuka k’umutungo wa Dangote cyane ko ibikorwa bye byinshi biherereye muri Nigeria.

BBC ivuga ko Rupert yarazwe umutungo w’umuryango na se, Anton Rupert, arawagura uva ku gushingira ku bucuruzi bw’itabi ujya no mu bucuruzi bw’ibintu by’imirimbo by’agaciro.

Umutungo wa Johann Rupert kuzamuka kwawo bihuzwa no kuba ubucuruzi bw’ibintu by’agaciro gakomeye buhagaze neza ku isi.

Rupert kandi uretse kompanyi ya Richemont ikora ibintu bihenze by’imirimbo ikorera mu Busuwisi, Bloomberg ivuga kandi ko afite na kompanyi yitwa Remgro, ibarizwa muri Afurika y’Epfo ikaba ifite imigabane muri kompanyi zirenga 30 z’imodoka.

Elon Musk niwe uyoboye abaherwe 10 ba mbere ku Isi ku rutonde rushya rwa Bloomberg

Ku rutonde rwa Bloomberg kandi kugeza ubu abaherwe 10 ba mbere ku Isi bayobowe n’Umunamerika, Elon Musk ufite akayabo ka miliyali 236 z’Amadorali, akomora mu bikorwa by’ikoranabuhanga. Musk akurikirwa n’Umufaransa, Bernard Arnault utunze miliyali 198 mu Madorali akura mu bucuruzi.

Uru rutonde rw’abaherwe ku Isi rwiganjeho Abanyamerika dore ko no ku mwanya wa karindwi hariho Larry Page ufite akayabo ka miliyari 149 akura mu kigo cya Google/ Alphabet Inc mu by’ikoranabuhanga. Hazaho kandi Warren Buffett utunze miliyari 145 z’Amadorali akura mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Steve Ballmer aza ku mwanya wa cyenda mu baherwe ku Isi dore ko afite agera kuri miliyari 144, akaba yarahoze akuriye Microsoft. Usoza kuri uru rutonde ni Sergey Brin ufite miliyari 140 z’Amadorali ya Amerika akura mu bikorwa by’ikoranabuhanga muri Google/ Alphabet Inc.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *