wex24news

Hakim Sahabo ashobora gutandukana na Standard de Liège

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Hakim Sahabo w’imyaka 19, ashobora gutandukana na Standard de Liège yo mu Bubiligi, akerekeza mu Bufaransa.

Amakuru y’uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ashobora gutandukana n’ikipe ye yatangiye gukwirakwira kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024.

Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Walfoot cyatangaje ko uyu musore ukiri muto hamwe na bagenzi be babiri, Stipe Perica na Lucas Noubi  batari mu mibare y’abo umutoza Ivan Leko utoza iyi kipe yifuza gukoresha.

Walfoot yakomeje ivuga ko Hakim Sahabo ufite amasezerano azamugeza muri 2026 muri iyi kipe yambara umutuku, yifuzwa cyane na Red Stars yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa (Ligue 2) ndetse ko ibiganiro hagati y’amakipe yombi bishobora kugera ku musozo vuba, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifungwa.

Hakim amaze iminsi mike akirutse imvune yatumye atifatanya na Standard de Liège mu mikino ya gicuti itegura umwaka w’imikino mushya wamaze gutangira, ari na byo byanatumye atitabazwa n’Umutoza w’Amavubu Frank Spittler mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, aho u Rwanda ruzahura na Libya ndetse na Nigeria mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Mu mwaka w’imikino ushize, Sahabo yabonye umwanya wo gukina muri Standard de Liège nyuma yo kugurwa muri Lille y’abato, kuko yakinnye imikino 18. Muri iyi mikino yakinnye yabashije kwitwara neza; ibyatumye uyu musore ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza  w’ukwezi kwa Mutarama 2024 muri iyi kipe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *