wex24news

Dope Caesar na Etania batumiwe mu gitaramo i Kigali

Igitaramo ’Improper access’ cyatumiwemo aba DJs batandatu b’abakobwa barimo babiri baturutse hanze.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete imaze kwaguka mu gutegura ibirori ‘Blackout Inc.’ ifatanyije na SKOL Rwanda binyuze mu kinyobwa cyayo Virunga Silver.

Byitezwe ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe, cyatumiwemo aba DJs barimo Dope Caesar wo muri Nigeria na Etania wo muri Uganda, aba bakiyongeraho DJ Brianne, DJ Sonia, DJ Senshi na DJ Alida bo mu Rwanda.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Kanama 2024 mu gihe kwinjira ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Dope Caesar wagitumiwemo ni umu DJ ufite izina rikomeye muri Nigeria, uyu yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2017 nyuma yo kurangiza amasomo ye ya kaminuza icyakora asa n’uwabigize umwuga mu 2022 ubwo yari abonye akabyiniro akoramo mu buryo buhoraho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *