wex24news

guverinoma ya Israel yahagurujiwe

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, ryahamagariye andi guhaguruka agakuraho Guverinoma iriho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, bashinja kuganisha Igihugu mu manga.

Guverinoma ya Israel yahagurukiwe n’abavuga ko bazatuza ari uko yavuyeho

Ishyaka rya Democrats Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, mu butumwa ryatanze, ryahamagariye andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kwishyira hamwe bakareba uko bakuraho Guverinema iriho.

Aya mashyaka ashinja Guverinoma ya Israel kuganisha ahabi Igihugu kubera intambara kishoyemo n’umutwe wa Hamas, akavuga ko kuva yakwaduka umwaka ushize, byasize Igihugu mu mutekano mucye, ubukungu burajegajega, Politiki iradindira ndetse n’imibereho y’abaturage isubira hasi.

Chairman w’ishyaka rya Democrats Party, Yair Golan yagize ati Tuzakora uko dushoboye kose nk’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza igihe Guverinema iri gusenya Igihugu ivuyeho.”

Muri ubu butumwa kandi, Yair Lapid; undi muyobozi utavuga rumwe n’ubutetetsi muri Israel, yavuze ko ntagushidikanya ko bazahuza umugambi kugeza Guverinema iriho ivuyeho.

Kuva intambara hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas yakwaduka muri Gaza, Abanya-Palestine barenga ibihumbi 40 biganjemo abagore n’abana bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abarenga ibihumbi 93 bakomeretse, abandi benshi baba impunzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *