wex24news

Indirimbo ‘SIKOSA’ yakuwe kuri YouTube 

Indirimbo ’Sikosa’ yahuriwemo na The Ben, Element na Kevin Kade yakuwe ku rubuga rwa YouTube ishinjwa gukoresha igihangano cy’abandi batahiherewe uburenganzira. 

Image

Nk’uko urubuga rwa YouTube rwabitangaje, iyi ndirimbo yakuweho kubera ikirego kizwi nka ‘Copyright Claim’ aho umuntu akurega iyo ukoresheje igihangano cye ataguhaye uburenganzira.

Ibi bije nyuma y’aho benshi mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda bayikomojeho, bagaragaza ko hari indi bisa yitwa ‘Ikore’ y’umuhanzi Oliver N’Goma wo muri Gabon. 

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka yabanje guteza induru nyinshi kubera ibibazo The Ben yari afitanye n’inzu itunganya imiziki ya 1: 55 AM ya Coach Gael.

Iyi nzu ni na yo ireberera inyungu Element aho amakuru yavugaga ko yagiye muri iyi ndirimbo nta burengazira ahawe.

Iyi ndirimbo ikuwe kandi kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 mu minsi itandatu igiye ahagaragara.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yayo yakozwe na Director Gad na Joma. 

Yanditswe na Junior Rumaga , Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na TiTi Brown.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *