wex24news

Haruna Niyonzima yahagaritse akazi muri Rayon Sports

Umukinnyi mushya muri Rayon Sports, Niyonzima Haruna wayisubiyemo nyuma y’imyaka 17, amaze iminsi adakora imyitozo kubera ko iyi kipe itaramwishyura amafaranga bumvikanye ubwo yayisinyiraga.

Image

Haruna Niyonzima ntiyagaragaye ku mukino Gikundiro yanganyijemo n’Amagaju FC ibitego 2-2 ku wa Gatanu ndetse na nyuma yaho ntiyongeye kwitozanya n’abandi.

Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo guhagarika akazi muri Rayon Sports kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye.

Uwavuganye n’ IGIHE dukesha y’inkuru, yavuze ko Haruna Niyonzima yahawe isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga agombwa, ariko nyuma yo kutabyuhiriza na we ahitamo guhagarika imyitozo.

Si we gusa utari kwitoza kuko n’Umurundi Aruna Madjaliwa na we atagaragaye ku mukino uheruka, na we bikavugwa ko bifite aho bihuriye n’amafaranga asaba.

Hari kandi na Aziz Bassane Koulagna na we wahagaritse kwitoza nyuma y’umukino w’Amagaju FC.

Rayon Sports yatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 inganya na Marines FC ubusa ku busa, mbere yo gutakaza amanota abiri ku mukino wakurikiye w’Amagaju FC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *