Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore yazamutse imyanya 12 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA) rwasohotse ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024.
Uru rutonde rugaragaza ko u Rwanda ari urwa 62 ku Isi ruvuye ku mwanya wa 74, rukaba urwa 10 muri Afurika.
Intandaro yo kuzamukaho imyanya 12 ku rutonde rwa FIBA yatewe no kwitwara neza ku Ikipe y’Igihugu mu majonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’Abagore yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize.
Mu mikino ine Rwanda rwakinnye, rwatsinze ibiri irimo uwa Liban na Argentina rutsindwa na Great Britain na Senegal.
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi biyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yicaye ku mwanya wa mbere ikurikiwe na Austaralia, u Bufaransa, u Bushinwa, Espgane, u Bubiligi, Canada, Nigeria, Serbia n’u Buyapani.
Nigeria iyoboye ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ikurikiwe na Mali, Senegal, Mozambique, Cameroon, Egypt, Angola, Cote d’Ivoire, Uganda n’u Rwanda.