wex24news

Bad Rama yatumiye Shakib mu mukino w’iteramakofe

Bad Rama uhamya ko amaze igihe yitoza umukino w’iteramakofe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagaragaje ko yifuza gukina na Shakib Cham usanzwe ari umukunzi wa Zari The Boss Lady.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bad Rama yagize ati “Shakim niba ushobora kurwana reka nguhe umukino w’ubuzima bwawe!”

Bad Rama yavuze ko amaze igihe yihugura ibijyanye n’uyu mukino nubwo benshi batabimenye, ahamya ko igihe kigeze ngo atangire kwerekana ibyo awushoboyemo.

Ati “Njye kuva cyera nakundaga uyu mukino ariko bitewe n’uko mu Rwanda wari utaratera imbere nahisemo kwiga karate. Rero nyuma yo kwimukira muri Amerika nafashe umwanya ndihugura, ntekereza ko igihe kigeze ngo abantu babone ibyo nshoboye.”

Bad Rama yavuze ko nubwo Shakib atakwemera ko bakina atazacika intege, ahubwo ko azakomeza kugerageza gushaka abo bakina kuko yifuza kugaragaza ubushobozi bwe muri uyu mukino uri mu mikino ikunzwe cyane ku Isi.

Uyu mugabo atumiye Shakib Cham mu gihe na we ari mu myiteguro y’umukino ukomeye ateganya guhuriramo na JK Kazoora wamamaye nk’umunyamakuru ukomeye muri Uganda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *