wex24news

Nikuze yashimangiye urwo akunda Triqa Blu 

Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filime ‘City Maid’, yashimangiye urwo akunda umuhanzi Triqa Blu wo muri Nigeria.

Mu minsi ishize ubwo abakoresha urubuga rwa Instagram bari bari gusangizanya amafoto y’abakunzi babo ku munsi wiswe ‘Uwahariwe abakundana’, Nikuze yasangije abamukurikira ifoto ye na Triqa Blu bameze nk’abagiye gusomana.

Iyi foto yahise ishimangira urukundo ruri hagati y’aba bombi nubwo mu bihe bitandukanye Nikuze yagiye abibazwaho, akaruca akarumira.

Triqa Blu ni umuhanzi wo muri Nigeria ariko usanzwe atuye mu Bwongereza. Amaze iminsi mu Rwanda aho ari kumenyekanisha ibikorwa bye.

Uyu muhanzi ari mu Rwanda kuko asanzwe akorana na Deealoh Entertainment yo muri Nigeria, sosiyete inaherutse gusinyisha Kivumbi King.

Musanase Laura wamamaye muri filime Citymaid amaze igihe ashyize ku ruhande ibyo gukina sinema. Yahise yinjira mu byo gutegura ibitaramo mu tubari n’utubyiniro tugezweho muri Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *