wex24news

Hatangajwe inote nshya z’ibihumbi bitanu n’iy’ibihumbi bibiri

Hatangajwe inote nshya z’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) n’iy’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) mu mafaranga y’u Rwanda, zirimo izaba ifitemo ibiyiranga birimo inyubako ya Kigali Convention Center.

Image

Izi note zashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, nk’uko bigaragazwa n’Igazeti ya Leta idasanzwe yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 y’Iteka rya Perezida N° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho inoti nshya ya Frw 5 000 n’iya Frw 2000.

Ingingo ya kabiri y’iri Teka rya Perezida, igira iti Inoti nshya ya FRW 5.000 n’iya FRW 2.000 zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya FRW 500, iya FRW 1.000, iya FRW 2.000 n’iya FRW 5.000, kandi zifite agaciro mu Rwanda.”

Umugereka w’iri Teka ugaragaza ibizajya bigaragaza izi note, aho nk’inote ya bitanu (5 000 Frw), izajya igaragazwa n’ibimenyetso binyuranye ibirimo kuba ifite ibara ryiganjemo ibihogo bijya gusa n’ibara rya roza.

Nanone kandi iyi note izaba irangwa n’igishushanyo cy’ishusho y’inyubako ya Kigali Convention Center iherereye mu Mujyi wa Kigali, yabaye ikimenyabose ku Mugabane wa Afurika kubera imiterere yayo yihariye, ikaba iri mu nyubako za mbere kuri uyu Mugabane zatwaye amafaranga menshi kurusha izindi.

Ni mu gihe inote ya bibiri (2 000 Frw) yo izajya irangwa no kuba ifite ibara ryiganjemo ni umweru ucyeye ndetse n’igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, na byo biri mu biranga Igihugu cy’u Rwanda gisanzwe kizwi nk’Igihugu cy’imisozi igihumbi.

Inote y’Ibihumbi bitanu isanzwe ikoreshwa mu mafaranya y’u Rwanda, iri mu bwoko bubiri, bwombi buhuriye ku kuba zifite ibara ry’iroza, zikaba kandi zombi ziriho ishuro y’Ingagi iri muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse n’uruziga rw’umweru rubengeranamo utuzu dutatu dufatanye ndetse n’ikirangantego cya repubulika y’u Rwanda n’inyubako ya BNR.

Ubu bwoko buri bw’Inote ya Bitanu (5 000 Frw), burimo iyakozwe muri 2004 mu gihe indi yakozwe mu mwaka wa 2014.

Inote y’ibihumbi bibiri na yo iri mu bwoko bubiri, buhuriye ku kuba zose ziri mu ibara rya move itijimye, aho ku ruhande rumwe hariho umunara w’itumanaho n’uwa Televiziyo, ndetse n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda n’ikirango cya BNR.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *