wex24news

kandidatire icyenda z’abashakaga kuba abasenateri zanzwe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yagaragaje ko muri kandidatire 41 yari yakiriye ku bifuza kuba abasenateri harimo icyenda zitemejwe kubera ko zitujuje ibisabwa.

Ibi byagarutsweho mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku wa 30 Kanama 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles yagaragaje nk’uko biteganywa n’itegeko, bakiriye kandidatire 41 ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeza 32 gusa, izindi icyenda ntizemezwa kubera harimo ibyo zitari zujuje.

Munyaneza yagaragaje ko impamvu zashingiweho zangwa, harimo ko Urukiko rw’Ikirenga ari narwo rufite ububasha bwo kwemeza abakandida, rwasanze harimo umukandida utujuje bimwe mu bisabwa by’uko agomba kuba afite ubunararibonye bishingiye ku mirimo umuntu aba yarakoze, kuba harimo umuntu utari wujuje imyaka 40.

Hari kandi kuba rwarasanze harimo abakandida batari bafite zimwe mu nyandiko zisabwa ndetse n’abakandida bashakaga kwiyamamaza baturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru ariko bakaba batujuje ibyasabwaga.

Bibaye ku nshuro ya kabiri abasenateri bagiye gutorerwa manda y’imyaka itanu bitandukanye n’uko mbere yari imyaka umunani.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko kuri ubu imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemerewe biri kugenda neza kandi nta kibazo kiragaragara.

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko Abasenateri bagiye gutorwa bazamara manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ashimangira ko itegeko riteganya ko ayo matora akorwa mbere y’iminsi nibura 30 ngo manda y’abasenateri irangire.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Inama Nyuguranabitekerezo y’Imitwe ya Politiki ndetse n’abatorwa.

Amatora ateganyijwe muri Nzeri 2024 ni iy’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *