wex24news

APR BBC na Patriots BBC ziragana ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 65-60, Patriots itsinda Kepler BBC amanota 107-68, amakipe yombi abona itsinzi ya kabiri y’kurikiranya mu mikino ya kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball.

Image

Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024 muri Petit Stade yari yuzuye abafana.

Umukino wa APR BBC na REG BBC wari utengerejwe cyane n’abakunzi basketball nyuma y’aho mu mukino wa mbere APR BBC yatsinze REG BBC ikinyuranyo cy’inota rimwe 92-91.

Umukino watangiye amakipe yombi yugarira cyane bituma amanota yatsindwaga aba make ku mpande zombi.

Agace ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 11 ku 10 ya APR BBC. 

Mu gace kabiri, amakipe yombi yatangiye kwirekura bituma n’amanota yiyongera.

Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 31 kuri 27 ya APR BBC.

Mu gace ka Gatatu, ikipe y’ingabo yagarukanye imbaraga myinshi izatangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na issah Miller na Robben Williamas watsindaga amanota atatu. 

Aka gace karangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 45 kuri 42 ya APR BBC. 

Mu gace ka nyuma, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kongera amanota, abakinnyi nka Isaiah Miller na Nshobozwabyosenumukiza batsinda amanota ndetse ikinyuranyo kiba amanota 61-46.

Mu minota itatu ya nyuma REG yagarutse mu mukino itangira kuganya amanota abakinnyi nka Antino Alvalezes Jackson  na Cleveland Thomas baratsinda, maze ikinyuranyo kiba (61-60).

Habura umunota umwe, APR BBC yatsinze amanota ane yiyongera icyizere cyo gutsinda umukino. 

Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 65-60. Itsinda umukino wa kabiri w’ikurikiranya muri iyi mikino. 

Antino Alvalezes Jackson ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 21.

Undi mukino wa mbere wa ½ wabaye, warangiye Patriots BBC itsinze Kepler BBC amanota 107- 68, uba umukino wa kabiri wikurikiranya itsinda. 

Umukino wa Gatatu, uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 4 Nzeri 2024.

Patriots BBC izakira Kepler BBC saa kumi n’Ebyiri, mu gihe APR BBC izakina na REG BBC saa mbiri n’Igice. Imikino yombi izabera muri BK Arena.

Mu gihe ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Patriots BBC zatsinda iyi mikino, zizabona itike yo gukina umukino wa nyuma wa kamarampaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *