wex24news

Umuhanzi Rema yahaye miliyoni 87 Frw urusengero

Umuhanzi umaze kwamamara mu njyana ya Afrobeats, Rema, yageneye inkunga ya miliyioni 105 z’Amanaira yo muri Nigeria (Agera kuri miliyoni 87 z’Amafaranga y’u Rwanda) itorero Christ Embassy ryo muri Benin, ku bw’ineza ryagiriye umubyeyi we agahabwa igishoro agashinga iduka.

Rema yashimiye iryo torero n’ubuyobozi bwaryo ku nkunga ikomeye bateye umuryango we, cyane cyane mu buzima bugoye banyuzemo nyuma y’urupfu rwa se.

Yagize ati: “Ntabwo ndi hano mu rwego rwo gushaka icyubahiro cyangwa andi mashimwe. Ndi hano guha Imana icyubahiro. Ndumva ari iby’agaciro kwitura ineza nagiriwe kuko itorero ryaranyakiriye, kandi riransengera, kandi ryamfashije kuguma muri uwo mujyo.”

Rema yakomeje avuga ko yifuza guhigura umuhigo wo guha inkunga ibikorwa bitandukanye by’iri torero birimo ibijyanye n’inyubako zitandukanye.

Ati: “Icya mbere, ndashaka gutanga umuhigo wanjye wa miliyoni 40 (Naira) ku bikorwa remezo by’itorero. Ndashaka no kubasezeranya kandi miliyoni 25 azajya mu bikorwa remezo by’itorero mu gufasha ingimbi.”

Rema kandi yatanze andi mafaranga angana na miliyoni 20 z’Amanaira azafasha ibikorwa by’abapfakazi bo muri iri torero.

Uyu muhanzi yakomeje avuga uburyo itorero ryashyigikiraga umuryango we mu gihe kitoroshye wanyuzemo nyuma y’urupfu rwa se.

Yagize ati “Igihe nari mfite imyaka umunani, ubwo naburaga Papa, twumvaga twazimiye cyane kandi twaratereranywe. Ibyo twari dufite byose twarabyambuwe twumva turi mu bwigunge. Ndabyibuka icyo gihe Pasiteri Joy na Pasiteri Thomas, abapasiteri b’iri torero, bafunguriye mama iduka kandi nibyo byamufashije kutwitaho.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *