wex24news

Chidimma Adetshina yabaye Miss Universe Nigeria

Chidimma Adetshina wari mu bakobwa 11 bageze mu cyiciro cya nyuma bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, akaza kwikura muri iri irushanwa, yabaye muri Miss Universe Nigeria 2024.

Uyu mukobwa yatowe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama. Mu butumwa yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko kwambikwa iri kamba ari inzozi zabaye impamo.

Yagize ati “Mbega uru rugendo rudasanzwe uko rwari rumeze! Guhagarara hano nka Miss Universe Nigeria ni inzozi zabaye impamo. Ndishimye cyane kandi nicishije bugufi k’ubwo kwambara iri kamba iri joro.”

Yashimiye umuryango we wabanye nawe mu bihe bikomeye ndetse n’inshuti ze, zamufashe mu mugongo ubwo yari yibasiwe.

Uyu mukobwa azahagararira Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe rizabera muri Amerika ahitwa Arena CDMX muri Mexico City, ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga asezera ku wa 8 Kanama, ubwo yikuraga mu irushanwa rya Miss South Africa, Chidimma Adetshina yagaragaje ko yahisemo gufata iki cyemezo ku bw’impamvu ze bwite.

Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, yari yijunditswe ubwo yinjiraga muri iri rushanwa ashinjwa kurijyamo ari umunyamahanga dore ko bamwe bavugaga ko ari Umunya-Nigeria kuko ariyo nkomoko y’ababyeyi be, bityo adakwiriye kwiyamamaza mu marushanwa areba abanyafurika y’Epfo.

Nyuma yo kuva mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo yahise atumirwa muri Miss Universe Nigeria, nta kuzuyaza ahita abyemera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *