wex24news

robots zatangiye guseriva ibiryo muri restaurant

Restaurant nshya mu murwa mukuru wa Kenya ikomeje kuvugwamo cyane, atari ku biribwa itegura gusa, ahubwo ni ku gashya yazanye mu Karere ko gikoresha robots mu guseriva abakiriya.

Muri iyi restaurant iherereye rwagati muri Kileleshwa, agace kaba kuzuye abantu benshi i Nairobi, kuharira bitanga umusogongero w’uko mu minsi iri imbere serivisi zo kwakira abantu zizaba zikorwa kandi izina ryayo – Robot Cafe – ryerekana muri make impamvu.

Ikintu gikurura abakiriya hano ni abaseriveri batatu b’ama-robots, bikaba ari ubwa mbere muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba, bigaragaye nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.

Umuyobozi wa cafe, John Kariuki Mwangi, yabwiye Anadolu ati: “Twifuzaga gukora experience mu bijyanye no gufata amafunguro itazibagirana ihuza ikoranabuhanga na serivisi nziza.”

“Seriveri zacu za robo zadufashije koroshya ibikorwa byacu. Bakoze uburyo bwo gutanga serivisi neza, mu gihe banabohora abakozi bacu kugira ngo bibande ku byo bakora neza: guhuza n’abakiriya bacu”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *