wex24news

U Burusiya bwagaragaje ko gutsinda kwa Kamala Harris bubibonamo inyungu 

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko nta muntu n’umwe iki gihugu gishyigikiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ashimangira ko byoroshye kumenya icyo Aba-Démocrates batekereza kurenza Aba-Républicains.

Dmitry Peskov yavugaga ku byo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gutangaza ubwo yabazwaga ku wo yifuza ko yatorwa hagati ya Joe Biden na Trump.

Putin yavuze ko “Biden ari we yahitamo kuko afite ubunararibonye bwisumbuye kandi bikaba byoroshye kumenya icyo atekereza.”

Nubwo Joe Biden yamaze kuva mu rugendo rwo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dmitry Peskov yavuze ko amagambo ya Perezida Putin areba Aba-Démocrates bose.

Ati “Nta mukandida dufite dushyigikiye, ariko aba-Démocrates biroroshye kumenya icyo batekereza. Ibyo Putin yavuze kuri Biden by’uko byoroshye kumenya ibyo atekereza bireba Aba-Démocrates bose barimo na Kamala Harris.”

Yakomeje avuga ko mu bihe biri imbere, u Burusiya bwiteze ko politike mpuzamahanga y’Aba-Démocrates izakomeza kwibasira iki gihugu no gushyira ku gitutu ibihugu by’i Burayi ndetse no kubikandamiza haba mu bijyanye na politike n’ubukungu.

Biteganyijwe ko mu Ugushyingo 2024 ari bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu. Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida azahatana na Donald Trump wigeze kuyobora iki gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *