Muri Kenya, mu Mujyi wa Nairobi, abana babiri bavukana bari basizwe mu nzu bonyine mu masaha y’ijoro baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu bari barimo.
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro aho muri Nairobi, ryagerageje kuzimya byihuse rifatanyije n’abaturanyi, ariko biba iby’ubusa, kuko ntibyakunze ko batabara abo bana bakiri bazima.
Imirambo y’abo bana bishwe n’inkongi nyuma y’uko bari basigaye mu nzu bonyine nyina usanzwe ari umuforomokazi, yari yasohotse hanze ajyanywe no kugura amata kandi nta muntu mukuru wundi bari kumwe, yahise ijyanwa mu bitaro bya Mhandisi, mu gihe harimo hakorwa iperereza ku cyateje iyo mpanuka.
Gusa, abatangahumya bavuga ko iyo nkongi yatewe ahanini na buji yari yacanywe muri iyo nzu abana bari basigayemo bonyine, bikaba bishoboka ko hari ikindi kintu yatwitse inzu nayo ihita ifatwa.
Abana baguye muri iyo mpanuka, umwe yari afite imyaka itandatu (6) mu gihe undi yari afite imyaka ine (4) y’amavuko.
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi bivugwa ryaje gushobora kuzimya iyo nkongi ariko hari hamaze kwangirika byinshi, kuko byafashe umwanya munini inkongi idahagarara.
Raporo ya Polisi igaragaza ko inkongi yatangiye mu ijoro ry’ejo ahagana saa 7h 50 z’ijoro, inzu zubakishije imbaho zikaba ari zo zibasiwe cyane n’iyo nkongi.