wex24news

Harashyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira inzara

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) igiye gushyingura abantu 200 baguye mu nkambi z’impunzi bazira uburwayi n’inzara, mu mezi abiri ashize.

Ibikorwa byo gushyingura abo bantu birabera mu mujyi wa Goma ndetse habe ibikorwa byo kubaherekeza basomerwa misa nk’uko byateguwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bamwe mu bakuriye inkambi z’impunzi mu mujyi wa Goma bavuga ko bamaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 5000 bazize kutitabwaho kuva intambara zatangira kwibasira ibice bya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Janvier Luanda akuriye impunzi mu nkambi ya Mugunga, avuga ko mu mezi abiri abamaze gupfa bazira uburwayi butandukanye.

Mu nkenegero z’umujyi wa Goma habarurwa inkambi nyinshi zicumbikiye impunzi zibarirwa mu icumi, ariko bamwe mu bazikuriye bavuga ko abari mu nkambi babayeho nabi.

DRC iri mu bihugu bifite impunzi nyinshi mu gihugu no hanze yacyo, muri teritwari ya Lubero habarurwa impunzi ibihumbi 165 zahunze intambara ihuje abarwanyi ba M23 mu bice bya Masisi na Rutshuru, naho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habarurwa impunzi miliyoni 2 n’ibihumbi 67, mu gihe Teritwari ya Masisi ubwayo ifite impunzi zingana n’ibihumbi 448.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *