wex24news

U Rwanda ruzahatanira umwanya wa karindwi

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball izakina n’iy’u Bufaransa ku wa Gatatu mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, ni nyuma y’uko yatsinzwe imikino yose yo mu Itsinda B ry’Imikino Paralempike iri kubera i Paris.

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino usoza iyo mu Itsinda, iwutakaza itsinzwe na Canada amaseti 3-0 (14-25, 17-25, 13-25).

Wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Ikipe y’Igihugu yatakaje mu Mikino Paralempike ya Paris nyuma yo gutsindwa na Brésil amaseti 3-0 ndetse na Slovénie amaseti 3-1.

Gutakaza imikino yose byatumye u Rwanda ruba urwa nyuma mu Itsinda B ry’amakipe ane ndetse ruzahatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani ruhura n’u Bufaransa bwabaye ubwa kane mu Itsinda A.

Nubwo aba Banyarwandakazi bari bajyanye intego yo kwitwara neza i Paris, kuba nta mikino myinshi ya gicuti bakinnye nyuma yo kubona itike batwaye Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria muri Gashyantare, biri mu byabakomye mu nkokora.

Ikipe y’Igihugu yakoreye umwiherero w’ukwezi i Kigali, ikomereza imyiteguro y’icyumweru mu Mujyi wa Courbevoie mu gihe yatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 mu mukino wa gicuti wabaye habura iminsi itatu ngo Imikino Paralempike itangire.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *