wex24news

Amavubi yangiwe kwinjiza ibikoresho ku kibuga cy’indege i Tripoli

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Tripoli muri Libya aho izakinira n’iki gihugu, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ni urugendo rutari rworoshye nk’uko byatangajwe n’Umutoza Frank Spittler Torsten ndetse agaragaza ko atishimiye isaha bamaze ku kibuga cy’indege.

Yagize ati “ Amasaha 20 mu rugendo nta gusinzira, n’isaha imwe idakwiye twamaze ku kibuga cy’indege banze ko dusohoka, ni ikintu kigoye kuri buri wese ariko nta kibazo, tugomba kujyana na byo, twakoze imyitozo yoroheje uyu munsi tuzanitoza nyuma yaho.”

Amavubi yamaze isaha ku kibuga cy’indege yangiwe gusohoka kubera ibikoresho bitandukanye Abanya-Libya bari banze ko binjiza mu gihugu cyabo.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Habyarimana Marcel unayoboye delegasiyo, yasobanuye impamvu bamaze isaha ku kibuga cy’indege banze ko basohoka.

Yagize ati “ Twageze ku kibuga cy’indege bashaka gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi ariko twabikurikiranye birangira amahoro.”

Ibihugu byo mu Barabu bikunze kubangamira abo bahanganye mu buryo bwo kubatesha umutwe iyo bageze mu bihugu byabo no kubasiragiza ibizwi nko gutegura.

Visi Perezida abajijwe niba ibyabaye ku kibuga cy’indege biri muri uwo mujyo yavuze ko atari ko abitekereza.

Ati “Usibye ikibazo cya serivisi zitanoze twahuyena cyo ku kibuga cy’indege, ibindi byose bimeze neza turi muri hoteli nziza. Twagize amahirwe tuhasanga umuyobozi ushinzwe umutekano woherejwe na CAF.”

Nubwo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, rufite akazi gakomeye ko gukuraho amateka mabi y’imyaka 20 rutajya mu Gikombe cya Afurika.

Abagize Ikipe y’Igihugu bahize kwandika amateka mashya cyane ko abayirimo uyu munsi bose ari ikiragano cya nyuma y’icyagiye mu Gikombe cya Afurika mu 2004.

Kugeza ubu, abakinnyi bagitegerejwe mu Ikipe y’Igihugu ni Bizimana Djihad ukina muri Ukraine, Mutsinzi Ange ukina muri Azerbaijan, Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wenseens Maxime na Gueulette Samuel bakina mu Bubiligi.

Uyu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Nyuma yo gukina na Libya, Ikipe y’Igihugu izakurikizaho kwakira Super Eagles ya Nigeria mu mukino w’Umunsi wa Kabiri uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *