wex24news

Polisi y’u Rwanda n’iya Jordanie zinjiye mu bufatanye

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jordanie ruzamara iminsi itatu, rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri, nibwo Minisitiri Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono na IGP Namuhoranye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah, Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Jordanie.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa.

Amasezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *