wex24news

U Bwongereza bwahagaritse impushya z’abacuruza intwaro kuri Israel

Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo guhagarika impushya z’abacuruza intwaro kuri Israel, ivuga ko zishobora kuba zifashishwa mu bikorwa birenga ku mategeko mpuzamahanga yo kurengera ikiremwa muntu.

Protests outside Elbit Systems’ factory in Leicester on 20 March

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yatangaje ko impushya 30 muri 350 z’abacuruza intwaro kuri Israel ari zo zigomba guhagarikwa.

Ibikoresho by’intambara bizahagarikwa kugurishwa kuri Israel harimo indege zimwe z’intambara, kajugujugu z’intambara n’indege zitagira abapilote.

Umuyobozi umwe wo muri Israel yabwiye BBC ko ubu butumwa burimo amakuru atari yo ariko ko binababaje.

Minisitiri Lammy yahamije ko bazakomeza gushyigikira ko Israel yitabara mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa Hamas kuko nta bihano byo kugura itwaro yigeze ifatirwa.

Muri Gicurasi 2024, Amerika yatangaje ko igiye gusuzuma niba Israel idakoresha intwaro zakozwe n’iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amabwiriza yazo, hagamijwe kurengera umutekano w’abasivile.

Igitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abarenga 1100, inafata bunyago abarenga 250.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *