APR FC izakira Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 14 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro aho itike ya make ari 2000 Frw, iya menshi ikaba ibihumbi 900by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitandatu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ari 2000 Frw.
VIP ni ibihumbi 10 Frw, VVIP ni 30 Frw. Hari kandi ibyiciro bishya, aho ikitwa ‘Executive Seat’ ari ibihumbi 100 Frw, mu gihe ‘Executive Box’ ari ibihumbi 900 Frw ku myanya 12 gusa.
Executive Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.
Ni inshuro ya Kabiri y’ikurikiranya amakipe yombi ahuriye mu ijonjora rya kabiri, mu mwaka ushize Pyramids yasezereye APR FC iyitsinze ibitego 6-1 mu mikino yombi.
Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino APR FC irakina na Mukura VS umukino wa gicuti Kuri uyu wa kabiri, Kuri Kigali Pele stadium saa cyenda.