wex24news

Sadate  asanga Igihe kigeze ngo Rayon Sports igurishwe

Uwahoze ari Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko asanga igihe kigeze kugira ngo iyi kipe igurishwe yegurirwe abafite amafaranga menshi nk’igisubizo cyonyine isigaranye ngo yongere guhatana n’izindi.

Munyakazi Sadate yatagaje ko mu gihe iyi kipe yitegura kuba yashyiraho umuyobozi mushya kuko amakuru ahari ari uko Uwayezu Jean Fidèle wayiyoboraga atazongera kwiyamamaza mu matora azaba mu minsi 50, nubwo kugeza uyu munsi nta muntu ngo wifuza kumusimbura kuri uyu mwanya.

Ku bwa Sadate ngo igihe kirageze ko iyi kipe yava mu byo gushakisha abayobozi bashya ahubwo igashyirwa ku isoko.

Ati “Mbona igihe kigeze aba Rayon aho gutekereza ko kanaka yaza kuyiyobora ahubwo twatekereza uburyo yagurishwa ikegurirwa abaherwe bashobora kuyigeza ku rwego rwo guhangana n’andi makipe yo mu Rwanda, Akarere ndetse n’Afrika.”

“Iki mbona ari cyo gisubizo cyonyine dusigaranye kugira ngo Rayon Sports itere imbere kandi ikomeze guhatana, ibindi ni ukurushya iminsi.”

Munyakazi Sadate yatangaje ko abantu batagira impungenge ku bijyanye n’amategeko kuko Rayon Sports FC igira ba nyirayo aribo bitwa Association Rayon Sports. Aba babinyujije mu nteko rusange bashobora gufata icyemezo cyo kugurisha kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa byabo.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro, aho uyu munsi hari amakuru ko abakinnyi bafitiwe amafaranga y’imishahara y’amezi agera kuri abiri, mu gihe arenga miliyoni 60 Frw atarishyurwa mu yari yemerewe abakinnyi bashya baguzwe n’abongerewe amasezerano.

Hejuru y’ibi, Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle akaba yaratangaje ko atazongera kwiyamamaza, aho amakuru avuga ko nyuma ya “Rayon Day” atongeye kugaragara ku biro by’iyi kipe.

Namenye Patrick wari umunyamabanga w’iyi kipe na we akaba yarangije kuyisezeraho, mu gihe Nkubana Adrien wari Ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri yo na we yasabye ko batandukana nubwo we atari yemererwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *